URWENYA

1.Umugabo yagiye gusaba umugeni atazi ikinyarwanda, gusa akaba azi ko agomba gukoresha imigani ya Kinyarwanda isanzwe kuko yari azi ko imigani yose isobanura kimwe, ko bihagije ko haba hari amagambo ari muri iyo migani kandi ahuye n’ ayo yakoresheje mu ijambo avuze...
Uti:” byagenze bite rero?” Nyir’ ugusabwa umugeni (umusaza Karekezi) yatanze ikaze asaba umukwe mukuru (umusaza Kanyamibwa) gutambuka agasoma ku nzoga babazaniye ngo amanure akavumbi.Umusaza Kanyamibwa agiye kuyisomaho aravuga ati: «Murakoze muzehe Karekezi kutwemerera gusoma ku nzoga n’ubundi baca umugani ngo “ushaka urupfu asoma impyisi” Abari aho bose bagwa mu kantu bagira ngo aribeshye!
Hashize akanya imisango iba iratangiye, Umusaza Kanyamibwa ahabwa umwanya ati: ” …umusore wacu yabaye aho ashaka mu gihugu hose umugeni yashima nyuma aza gushimana n’ umukobwa wanyu, burya mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ubuze inda yica umugi”, abari aho noneho barumirwa! Arakomeza ati: ”Yambwiye ko yashimanye n’ inkumi yanyu kandi murabizi ko mu muco wacu bavuga ngo: “Nta nkumi yigaya kuko n’ irwaye igisebe iravuga ngo izarongorwa”, rero yasabye umubano umukobwa wanyu nawe arabyemera adatinze dore ko baca umugani ngo 'Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.' None rero nk’ uko umukobwa wanyu yiyemereye kubana akaramata n’ umuhungu wacu, kandi mu Kinyarwanda bakaba bavuga ngo “Urwishigishiye ararusoma” niyo mpamvu twabazaniye inkwano,Umusaza Karekezi, nk’ umusangwa mukuru aba afashe ijambo ati: “Ntituguha umugeni wacu! Dore umukobwa wacu aracyari umwana kandi ga aracyari mu mashuri ngo yongere n’ ubwenge (aha ni kwa kundi abasaza baba bari kugorana mu misango).Nuko umusaza Kanyamibwa, mu gusubiza arihanukira ati: ”Rwose mugerageze muce inkoni izamba, nibyo koko umukobwa wanyu aracyari umwana burya murabizi baravuga ngo: 'Ntukabone ifundi ngo uyite umwana w’ inyoni', rwose umuhungu wacu azamurera kuko akuze Nuko umusaza Kanyamibwa, mu gusubiza arihanukira ati: ”Rwose mugerageze muce inkoni izamba, nibyo koko umukobwa wanyu aracyari umwana burya murabizi baravuga ngo: 'Ntukabone ifundi ngo uyite umwana w’ inyoni', rwose umuhungu wacu azamurera kuko akuze kandi murabizi burya ngo: 'ubugabo si ubutumbi'; hanyuma byo kuba ari n’ umunyabwenge rwose ni byiza natwe umuhungu wacu yaraminuje kandi ga baravuga ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe!” None rero musaza Karekezi twiteguye kubaha inkwano amashyo y’ inka yose mushaka, dore nawe urakuze ngirango urazi ko “uhongera umwanzi amara inka”. Dukomezeee???


Uhagarariye umuryango usabwa arumirwa, noneho ibyo gusabwa birahinduka bati: ”Nta mugeni wacu tubaha kuko muducira amarenga ko umwana wacu twaba tumuroshye.”Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza aciye bugufi nk’ utakamba ati: ”Rwose muvandimwe Karekezi, abakuru bajya bavuga ngo “Ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi”, none rwose nimutwemerere tubakwere dore “akatari amagara barahaha." Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza ati: “Yego rwose turemeranya burya “Intumwa n’ uwayitumye barangana”, kandi “kuntuma ni nko kwituma cyangwa kwigirayo.”None rero “utakwambuye aragukerereza “ kandi ngo “ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi”, mwitwima umugeni rwose...Abari aho bose bataha bazinze umunya! sinjye wahera!


2.Umuganga wabasazi yagize ngo apime ko bamaze gukira maze ati mwese mubike nkamasake dore ko bari benshi 58 nuko bajyaho barabika karahava hasigara umwe muganga ati uyu niwe ndibucyure yakize niko kumubaza ati wowe kuta biste byagenze gute wamusazi ati mbundikiye aya magi nzaturaga ejo udukoko tungana natwe agakuru kazaba ariwowe muganga arumirwa habura numwe muzima.ngayo ayamuganga na barwayibe


3.Umugabo yibye ihene maze ageze imbere ahura nabanyirayo isoni ziramwica areba kuruhande baramubaza ati bite wamugabo we ko utwibiye ihene undi ati rero mwabantu mwe dore iyi hene yanyu yanyobe nifatiye ikiziriko ihene irankurikira


4.Imbeba zarateranye munzu yumugabo umwe uwomugabo yari yasuwe nabandi bagabo

imbeba ibwira izindi ati muziko bariya bagabo nabahaye inka izindi nazo ziti wapi kubeshya bibi imbeba iti mureke mbibereke ko ntabahaye inka zindi ati bitwereke indi ati mureke mbereke iramanuka ibagwa hagati abagabo bati yampayinka imbeba yampaye inka imbeba mugusimbuka basakuza ubwo imbeba yahise isubira aho izindi ziri ati mwabibonye namwe mukwiye kunyubaha.

5.Umusazi w'ijeya yirukankanye docteur, dr amaze kunanirwa ahagarra afte ubwoba ko kimwica igisazi kimukoraho kiti nabuguhaye! 2. Abasazi babiri barahuye umwe agikubita undi amaso akora hasi afata akabuye aragafpumbatiza abaza mugenzi we ati fora mfite iki...