ABOUT ILLUMINATI part I


Igice cya mbere
Ubusanzwe tuzi ko ibihugu byacu biyoborwa n’abaperezida, ba minisitiri b’intebe, abami cyangwa ibikomangoma. Gusa benshi mu banyabwenge bemera ko ukuri kuri ukubiri: hari uko tubona, hari n’uko tutabona, akenshi ukanasanga uko tutabona ari kwo kwa nyakwo.
Buri muntu wese kuri iyi si aba afite abamukunda, abamwanga, abifuza ko ajya mbere, abamukuriye cyangwa we akuriye. Gusa abantu benshi baracyibaza bati “ese iyi si iyoborwa nande?” Abanyamadini bavuga ko isi iri mu maboko ya Satani, ariko igihe kikaba kizagera uwayiremye akayisubiza. Gusa ikigaragara ni uko ibibera ku isi byose hari ababa babiri inyuma kandi hari inyungu bagamije. Muri abo bakunze kuvugwa, abaza imbere ni Illuminati.
Aha ndabanza kubamenyesha ko kubivugaho bitavuze ko mbyemera cyangwa ntabyemera, icyo ngamije ni ugusubiza ibibazo bamwe batubajije bashaka kugira icyo bamenya ku bivugwa. Ibivugwa kuri Illuminati hari benshi babitera utwatsi, bakabyita ibyahimbwe n'abo bita conspiracy theorists, ni ukuvuga ababona ko mu kabaye kose ku isi haba harimo ubugambanyi bw'abantu runaka.
Illuminati ni iki?
Kuvuga kuri Illuminati ni ibintu bitoroshye byasaba kwandika ibitabo kandi n’ubundi byarakozwe, ndetse bimwe na bimwe twarabisomye, cyane cyane The 13 Satanic Bloodlines of Illuminati cya Fritz Springmeier na Cosmic Trigger: the Final Secret of The Illuminati cya Robert Anton. Kugirango umenye Illuminati kandi, bisaba kuba uzi ibindi bintu byinshi byerekeranye n’udutsiko tw’ibanga (secret societies), bityo bikaba biri bunsabe kugenda nsa nk’utandukira gato ngende mvuga kuri utwo dutsiko tundi.
Ubundi Illuminati biva ku ijambo ry’ikilatini illuminatus bivuga ‘umurikiwe’ cyangwa ushagawe n'urumuri, illuminati rikaba riri mu bwinshi (pluriel, plural). Abantu bose bavuga amateka ya Illuminati bemeza ko ari agatsiko k’ibanga (secret society) kashinzwe na Adam Weishaupt wari umwarimu muri Kaminuza ya Ingolstadt muri Bavière (Bayer) mu Budage, hari tariki 1/5/1776.


Uwo mugabo yari asanzwe ari mu muryango wa Freemasonry (Franc-maçonnerie) uyu ukaba ari umuryango n'ubu ukiriho, uhuza abantu batandukanye bahuriye ku ibanga ubwabo bazi bonyine, gusa ikizwi nuko badasenga Imana, ahubwo bemera uwo bita Umwubatsi Mukuru w’Isi (Le Grand Architecte de l’univers). Ibi abakristu bakaba babifata nko gusenga Shitani. Icyo twababwira nuko Freemasonry idashingiye ku idini, kuko habamo abakristu, abayisilamu n’abo mu yandi madini.

Abantu bo muri Freemasonry barakundana cyane, kandi usanga bafite imyanya ikomeye mu bihugu byabo, ndetse yewe bamwe mu bayobozi bo muri Afurika bari aba Freemasons(Franc-maçons); urugero ruri hafi ni nyakwigendera Omar Bongo Ondimba wayoboraga Gabon, benshi mu bayoboye Afurika y'epfo mu gihe cya Apartheid n'abandi ubu bakiri ku butegetsi.

Adam Weishaupt rero nawe yari asanzwe muri Freemasonry kandi n’abantu bavugwa muri Illuminati ubu usanga bari ku rwego rwo hejuru muri Freemasonry. Imyemerere y’uwo mugabo yari iyo abemera Imana muri iki gihe twakwita iya gipagani kuko yari umuhakanyi (atheist) wa mbere, akaba kandi umuntu wemera ko umuntu agomba kugendera ku mitekerereze ye, atitaye ku yandi mategeko niyo yaba yitwa ko ari ay’Imana. Yakoraga kandi ibikorwa by’ubukonikoni (magic), ubupfumu (yes, n’abazungu barabikora) n’ibindi bidasanzwe. Urwo rwego rwa Illuminati rwaje gucibwa muri Bavière, biba ngombwa ko bakorera mu bwihisho kugera muri za 1970, n'ubu bakaba bagikora.

Illuminati no gusenga Shitani

Haba kuri internet, mu binyamakuru cyangwa mu bitabo bitandukanye, usanga amadini ya gikirisitu, cyane cyane ay’abarokore (evangelists) akunda kuvuga kuri Illuminati nk’igikoresho cya Shitani. Ibyo babihera ko Illuminati yashinzwe isa nk’isimbura imico ya gipfumu no kuramya Imana z’abaromani n’abagereki. Muri iyo mico dusangamo ibikorwa abakirisitu bazira cyane nk’ubusambanyi bukabije burimo kuryamana ku bantu bo mu muryango umwe (inceste), gutanga imibiri y’abantu ho igitambo, ubwicanyi bw’indengakamere, gufata ku ngufu impinja, kurya abantu no kunywa amaraso yabo n’ibindi. Usangamo kandi kwemera ibimenyetso bimwe na bimwe nk’izuba, ukwezi, imibare imwe n’imwe nka 3,7,11,13, 32,33, n'umubare utitiza bamwe ariwo 666…

Iyo mibare bayigenderaho mu buzima bwabo bakoresheje kalendari, horoscope n’ibindi. Ibi byose rero ku bakirisitu bifatwa nk’imihango ya gipagani.

Ikindi abakristu baheraho bavuga ko ba Illuminati baramya Shitani ni iryo zina nyine illuminati (abamurikiwe) mu gihe irindi zina rya Satani ari Lucifer (ufashe urumuri). Inyigisho yabo kandi ivuga ko buri muntu agomba kuba nyamwigendaho, agakora ibyo ashatse byose. Muri make niwiba cyangwa nusambana ukumva urabyishimiye ubwo bizaba ari byiza; ibi bikaba bitandukanye n’abemera Imana bavuga ko itandukaniro ry'icyiza n’ikibi rikubiye mu mategeko 10 y’Imana ku bakirisitu cyangwa muri Qor’an ku bayisilamu.

Ibindi bimenyetso bya Illuminati ni nk’ijisho rimwe (The Eye of Horus, ryarindi riri ku idolari), igishushanyo cya pyramide (kiri ku idolari ry’Amerika n’ahandi), mpandeshanu (pentagone), mpandeshatu (triangle), mpandesheshatu (hexagone) n’ibindi…

Idolari ry'Amerika ririho ibimenyetso byinshi cyane bya Freemasonry, kandi n'aba Illuminati bakoresha:
Ibyo ni ijisho rimwe (The Eye of Horus, ariko hari abavuga ko ari irya shitani) na pyramide


Intego za Illuminati

Intego ya Illuminati ni imwe rukumbi: gukuraho icyitwa ubutegetsi bwose kuri iyi si, abantu bakabaho uko bashatse, nta mipaka, nta bihugu. Hakabaho guverinoma imwe, ifaranga rimwe, ururimi rumwe, mbese hakavaho ibitandukanya abantu byose. Ibi bintu ubyumvise gutya wahita uvuga ko ari byiza cyane ahubwo bikwiye gushyigikirwa, ariko uburyo bakoresha kugirango bizagerweho (intambara, jenoside, inzara, indwara zidakira,...)ni bubi cyane ku buryo byaba byiza tugumye uko turiho ubu.
Bivugwa ko intego ya mbere ya Illuminati yabaye ishingwa rya Leta Zunze ubumwe z'Amerika, dore ko Illuminati yashinzwe tariki 1/5/1776, USA isinya ubwigenge tariki 4/7/1776.
Ubutaha tuzavuga kuri bamwe mu ba Illuminati bagiye bamenyekana mu mateka y'isi n'ay'ubu, ndetse n'ingaruka zitaziguye (direct) Illuminati igira mu buzima bwa mwebwe musoma ibi.

Igice cya kabiri

Muri urwo rwego bakoresha ibishoboka byose ngo batangatange abaturage bose b’isi (kuva ku muturage w’Amerika kugera kuwo muri Somalia) babinyujije mu nzego zitandukanye nk’ubukungu, ubuzima, imibereho rusange ndetse n’imyidagaduro. Aha rero niho uri bubonere ko Illuminati ifite uruhare runini mu mibereho yacu kurusha uko tubitekereza.



- Illuminati bashaka ko abantu bata ubumuntu, mbese bagafasha hasi ibyo mu Rwanda twita indangagaciro na kirazira. Ibyo babikora bafata imico ishobora kugaragara nk’aho ari mibi, bagakora ku buryo ifatwa nk’ibigezweho, nk’ibintu biri cool, bityo bigatuma urubyiruko rubikurikiza. Aha natanga urugero rw’ababana bahuje ibitsina (gays and lesbians). Kuri ubu ibi bintu bifatwa nk’ibisanzwe, ku buryo iyo wihaye kubirwanya ufatwa nk’umuntu udasobanutse, w’umunyamusozi, wanga ikiremwamuntu (homophobe) n’ibindi.

- Ubusambanyi: aba Illuminati bazi ko gukoresha imbaraga z’igitsina mu kavuyo ari bimwe mu bintu bizatuma tuba nk’abacakara, ntituzabashe kubigaranzura. Ibi rero babikora bifashishije amashusho mu binyamakuru, internet na za films zitandukanye zerekana abantu bambaye ubusa cyangwa bakora imibonano mpuzabitsina, byose bikaba bigamije gutuma abantu bakora imibonano mpuzabitsina kenshi, bakabikorana na benshi bashoboka, ntibagire ikindi batekereza kizima.

Ibi babifashwamo na films za Hollywood kandi bagakora ku buryo arizo zijya imbere. Aha natanga urugero rwa film imwe yitwa Juno yasohotse muri 2007. Iyo film uyirebye wabona atari nziza, ikaba ivuga ku mwangavu w’imyaka 16 watwaye inda… Iyo film yahawe ibihembo byinshi, iravugwa cyane ku isi, ariko zimwe mu ngaruka zayo zabaye ko muri leta imwe ntibuka neza basanze hari abana b’abakobwa benshi biyaranje bagatwara inda batarageza imyaka 18, kuko bumvaga ari ibintu biri cool… Ibi birakwereka imbaraga za films kandi ba Illuminati ntibabiyobewe.

Inzu zisohora cyangwa zitunganya za films zigiye ziri mu maboko ya Illuminati. Aha twavuga nka Paramount (ifite ikimenyetso cya pyramide, ikimenyetso cy’imena cya Illuminati), Columbia Pictures (ifite ikimenyetso cy’umugore ufashe umuriro, ikimenyetso cya Illuminati) na Tristar (ifarasi iguruka, ikimenyetso cya Illuminati). Izo nizo nzu 3 za mbere i Hollywood, bakaba bakora bakanasohora films zijyanye na gahunda yabo nyine! Aha ariko sinavuga ngo mureke kureba films zisohorwa n’izo nzu kuko n’izindi zose zigiye zishamikiye kuri zo! Muri make ntaho muzabacikira…

image

image

Mu muziki kandi naho niko bimeze. Abahanzi benshi bagiye bavugwa ko bakorana na Illuminati cyangwa bayirimo. Muri bo hari abagiye bamenyekana cyane nka The Beatles, The Rolling Stones, U2 n’andi ma groups menshi ya rock yamenyekanye n’ayo muzi ubu. Bitumye nibuka akaririmbo kitwa 'Rockstar' ka Nickelback aho bagira bati “I’ll sell my soul for fortune and fame”, ni ukuvuga ngo “nzagurisha roho yanjye ngere ku bukire n’ubwamamare!”

Ayo ma groups ntabihisha kuko iyo urebye mu magambo y’indirimbo zabo bigiye birimo.
Groupe ya rurangiza mu zizwi za rock ko zikorana na Illuminati, ni AC/DC. Ubundi izina ryabo rivuga Alternating current/Direct Current ariko bamwe mu banditsi bavuga ko izina ryabo nyaryo ari Anti-Christ/Death to Christ. Bo rwose ibyabo ni birebire ntawarubara. Indirimbo zabo ziba zivugira ibyiza by'umuriro utazima (enfer/hell)!

Mu bahanzi b’iki gihe benshi bazwi bivugwa ko bakorana na Illuminati na Freemasonry, n’iyo baba batari abanyamuryango b'utwo dutsiko twombi. Abo ni nka 50 Cent, Lil Wayne, Jay-Z na Kanye West bashyirwa mu majwi cyane kuba bakorera Illuminati, aho bakoresha ibimenyetso byayo nka mpandeshatu, indamukanyo yo kuzamura intoki 2, urwa mbere n’urwa kane, bikaba ari ikimenyetso cy’amahembe ya Sekibi (Cornes du Diable/Devil’s Horns), umubare 666 n’ibindi. Muri bo hiyongeraho Rihanna, Madonna, Lady Gaga n’abandi benshi cyane, aho muri clips zabo hagaragaramo ibimenyetso byinshi bitandukanye bya Illuminati na Freemasonry. Binavugwa ko Kanye West (wivugiye ubwe ko yagurishije roho ye) yaba yaremeye ko nyina apfa nk’igitambo cyo kumenyekana kwe…

image
Jay-Z na Kanye West bakora ikimenyetso cya mpandeshatu. Ntitukigane ibyo tutazi...

image
Rihanna azamura intoki 2, ikimenyetso ubusanzwe gikoreshwa n'abasangirangendo ba Shitani (satanits)

image
image
Lady Gaga na Rihanna berekana ijisho rimwe, nka rya rindi riri ku idolari

image

, Illuminati igamije kwiharira isi yose.


Bivugwa ko Illuminati ifata abana bakiri bato, bakabatoza hakiri kare (mind control) kugirango nibakura bazashimangire gahunda za Illuminati mu nzego zitandukanye. Bamwe iyo bakuze bajyanwa muri politiki (nk’uko byagenze kuri Kennedy, Bush,etc), mu bukungu (Rotschild, Rockefeller), abandi bakajyanwa muri showbiz (Marilyn Monroe, Elvis Presley, Britney Spears, Angelina Jolie, John Travolta), n’abandi benshi bajyanywe mu madini atandukanye harimo na Kiliziya Gatolika (abakaridinali, abasenyeri n’abapadiri bamwe na bamwe).

Abagiye biha kuvuga nabi Illuminati babiguyemo. Abo ni nka:

- Bob Marley (yari arwaye yego, ariko indwara ngo buriya siyo yamwishe);
- Tupac Shakur, uzumve indirimbo ze They Don't Give A F** About Us na Killuminati
- Michael Jackson, uzumve indirimbo ze "Leave Me Alone" na "They Don't Care About Us"

image
Tupac na Jackson bazize kuvugisha ukuri...

- John Lennon (wo muri Beatles), Jimi Hendrix n’abandi.

Abo bahanzi kandi bashorwa mu myitwarire mibi (gucana inyuma, kurwana, gusinda, kunywa ibiyobyabwenge, kwiyandarika, kuvuga amagambo mabi) kugirango tubigane, kuko tuba tubemera. Nibo tureberaho imyenda, imisatsi, imvugo n'imyitwarire igezweho...

Nyayo nguko, ngabo abatubera ingero mu buzima twagakwiye kubaho! Muri Amerika bo baturusha ubwenge kuko indirimbo zimwe na zimwe za hip hop na rock zirimo amagambo mabi cyane batemera ko zumvikana ku maradiyo. Ibyo bituma abahanzi bakora versions 2, irimo imvugo itameshe (dirty) n’idafite icyo itwaye (clean). Yes, twe ibyo twumva biri dirty… Na films nazo ni uko kuko ku mateleviziyo hari ibidacaho (censored) mu gihe twe izo tureba ino ziba ari uko zakabaye (uncensored/non censurés).


Madonna yambaye pyramide iriho ijisho, ikimenyetso cya Illuminati na Freemasonry


Igice cya gatatu
Ese koko iyi si iyoborwa na Illuminati? (Igice cya gatatu)
Abahanga bavuga ko abantu bakeka ko iyi si iyoborwa na Loni cyangwa ko ibihugu byacu biyoborwa na ba perezida bibeshya cyane. Mu by’ukuri hari inzego zitandukanye zigena ibyiza n’ibibi bigomba kuba kuri iyi si kandi zikabigeraho. Nizo zizamura ibiciro zikabimanura, nizo zigena uburyo indwara ziyongera cyangwa zigabanuka, nizo ziteza ibyago zikanatabara… Izo nzego zigizwe n’abantu bari mu myanya ikomeye muri iyi si, kandi bakora ibyo zateganyije. Urwego rukuru muri zo ni Illuminati.

Muri Illuminati hagiye harimo abantu benshi bakomeye bagiye bari mu nzego n’udutsiko dutandukanye, aba mbere bakaba aba Freemasons. Gusa aba Freemasons ni benshi no mu Rwanda barahari nta kabuza, ariko muri Freemasons habamo inzego (degrees). Ugeze ku rwego rwa 33 aba ari umuntu ukomeye cyane wamaririje mu buhanga bw’umwijima.

Mu ba Freemasons bamenyekanye harimo: Omar Bongo Ondimba (wayoboye Gabon), Denis Sassou Nguesso (uyobora Congo-Brazzaville), Idriss Deby (Tchad), Gnassingbé Eyadema (wayoboraga Togo), Paul Biya (Cameroun), Blaise Compaoré (Burkina Faso), Silvio Berlusconi (minisitiri w’intebe w’u Butaliyani), Adam Weishaupt washinze Illuminati, abami benshi b’u Burayi baba abahise n’ab’ubu, abaperezida benshi b’Amerika, Harry, Samuel na Jack Warner (bashinzwe Warner Bros. isohora films nyinshi ureba), abanditsi bakomeye mu mateka n’abandi benshi cyane.

image

Abanditsi benshi bagiye bavuga ku bakekwa kuba bari muri Illuminati, ariko ntibyoroshye kubamenya kuko nyine ni secret society.



Uretse Freemasonry, hari abandi benshi bakomoka mu tundi dutsiko tw’ibanga. Aha havugwa cyane nka Skull and Bones yashinzwe mu 1832 muri kaminuza rurangiranwa ya Yale muri USA. Iyi Kaminuza ibarirwa mu zikomeye, ikaba yarizemo abayobozi bakomeye muri Amerika nka Bill na Hillary Clinton, ba Bush bombi n’abandi benshi. Abagize Skull and Bones bafite imihango bakorera mu nzu yabo yitwa The Tomb (imva) iri muri iyo Kaminuza, ibyo bakora ni ibanga ariko abahageze bavuga ko habamo ibikorwa by’ubupfumu, gutura ibitambo, kuvuga amabanga yabo yose (ibibi bakoze, abagore baryamanye n’uko byagenze n’ibindi).

image
Ikimenyetso cya Skull and Bones

Abagize Skull and Bones (bita Bonesmen) bagirana igihango gikomeye kandi bayaziyemeza gufatanya igihe cyose. Niyo mpamvu ubwo Bush na John Kerry bahatanaga ku mwanya wa perezida muri 2004, abantu bamwe bavugaga ko uzatorwa wese ari kimwe kuko bombi bari aba bonesmen. Skull and Bones yahaye Amerika abayobozi benshi cyane harimo abaperezida 3 (William H. Taft, George Bush na George W Bush), abasenateri, abajenerali n’abacamanza batabarika.

Inzego zifata gahunda y’icyerekezo cy’isi si Loni, FMI (IMF) na Banki y’isi nk’uko mwabikeka, ahubwo ni imiryango imwe n’imwe igizwe n’abantu bake kandi iterana mu ibanga:

- Council on Foreign Relations (CFR): ni ikigo cy’ubushakashatsi mu byerekeye ububanyi n’amahanga. Ibivugirwamo ni ibanga rikomeye. Isuzuma ryakozwe ryasanze ½ cy’Abayobozi bakuru mu nzego z’ubutegetsi muri Amerika bari muri CFR! Muri bo harimo Obama n’abamubanjirije (Jimmy Carter, ba Bush, Clinton), abasenateri benshi (Mc Cain wari 'uhanganye' na Obama n’abandi), abanyapolitike, abadipolomate, abajenerali, abarimu muri kaminuza, abanyamakuru bakomeye, impuguke zitandukanye, abanyamadini (nka Rick Warren, etc), ibyamamare (Angelina Jolie), n'abandi benshi barenga 4000.

image
Hillary Clinton na Rick Warren bari mu bagize Council on Foreign Relations

- Bildeberger Group: ni itsinda rihuriramo abanyemari, abanyapolitiki, abanyamakuru n’abandi bantu benshi bakora mu nzego zitandukanye zo ku isi. Ibiganiro bagira biba ari ibanga ariko bigira ingaruka nyinshi mu buzima bwacu. Mu bagize iyo group harimo ibikomangoma n’abami b’i Burayi, n’abandi bikomerezwa bitandukanye byo ku isi. Bo bavuga ko mu biganiro byabo babonera ibisubizo ibibazo byo ku isi, ariko bumwe mu bisubizo batanga ubwabyo biba bigenewe kubyara ibindi bibazo…

- 13 Satanic Bloodlines: ni imiryango 13 yo ku isi ifatwa nk’iyifitemo amaraso avanze y'abantu n'ay'amadayimoni. Ni imiryango ifite ubukire buhambaye, ubutegetsi kuri iyi si ku buryo bakora icyo bishakiye. Muri yo harimo famille ya Astor, Bundy, Collins, Freeman, Kennedy (ikomokamo John F Kennedy, Robert F Kennedy na Senateri Ted Kennedy bose bitabye Imana), famille ya Li (yo mu Bushinwa), Onassis, Reynolds, Russell, Van Duyn, Rockefeller (famille y’abaherwe bo muri Amerika, ni benshi kandi bamwe muri bo ni aba milliardaires ariko ntiwabasanga ku rutonde ruzwi rwa Forbes), Rotschild (famille y’abayahudi ikomeye cyane i Burayi, bivugwa ko utubanki twose two ku isi badufiteho ububasha, harimo n’iyo wowe ubitsamo. Bivugwa kandi ko ½ cya zahabu yo ku isi ari iyabo).

Kuri iyo miryango hiyongeramo Merovengian ukomokamo abami bose b’i Burayi kuva mu mwaka wa 800 nyuma ya Yezu (imiryango y'abami yirirwa ishyingirana ngo bagumane amaraso yabo)! Iyi famille niyo ikomokamo Lincoln, Bush, Obama, Bill na Hillary Clinton, Dick Cheney, Princess Diana, John Kerry, Brad Pitt, Marilyn Monroe, Céline Dion n’abandi benshi mwamenya mukumirwa…

image
Abaperezida 4 bafitanye isano: Bush Sr, Obama, Bush Jr na Clinton

Muri make muri abo bose bavuzwe haruguru hari abafite ibitekerezo bya gikomunisiti, hari n’aba capitalists. Harimo abemera Imana n’abatayemera, harimo aba republicans n’aba democrats, harimo abazi ko barimo n'abatabizi, abitwara neza n'abitwara nabi, ariko intego yabo ni imwe: kugira isi nk’igihugu kimwe, bakazayitegeka kuko aribo banyabwenge b’ikirenga (illuminati). Muri bimwe mu bitekerezo bafite harimo kugabanya umubare w’abatuye isi hakoreshejwe intambara, jenoside, indwara, inzara, imitingito (yes, habaho imashini itera imitingito ikomeye) n’ibindi ngo kuko basanga ku isi hari abantu benshi barya badakora. Ibyo kandi bazabigeraho kuko byose ari ibyabo : amafaranga, ubutaka, ikirere, amashuri, amadini n'ibitangazamakuru (AFP, AP, Reuters, BBC, RFI, CNN, New York Times, Washington Post, etc)

Iyo si izayoborwa n’umuntu umwe ukomoka mu muryango w'umwami Dawidi (niwo Yezu akomokamo, ninawo aba merovingians bakomokamo). Aba Kristu umuntu nk’uwo tumwita Antichrist kuko azaba avuga ko ari Kristu (dore ko bazaba banahuje amaraso). Abasenga nimusenge...

Compaoré, Bongo, Biya na Sassou Nguesso bari kumwe na Chirac

Byateguwe na RUKIZANGABO SHAMI Aloys