ABOUT ILLUMINATI part II

Ese koko umuziki w'iki gihe waba uyoborwa n'itsinda rya illuminati?(Igice cya mbere)
Nkuko bigaragara muru Wikipedia ,Illuminati ni itsinda rikora mu ibanga ryashinzwe muri Gicuransi mu mwaka wa 1776  na Adam Weishaupt.Iri tsinda ryakomeje gukura no kugenda rigira abayoboke bakomeye kugeza uyu munsi aho rimaze kwigarurira hafi isi yose,rikaba rifite gahunda yo kuyobora isi yose.Intego nyamukuru yaryo ikaba ari ukuyobora isi dore ko bivugwako Illumiti ikorana na Satani.Illuminati kandi  iri ahantu hose,mu mikino,mu nsengero,muri Politiki,mu ikorana buhanga,mu muziki n’ahandi henshi

Muri izi nkuru zirambuye tuzifashisha,Documentaire yakozwe na Farhan Khan,aho tuzagerageza  kubabwira  no kubereka uburyo illuminati yamaze kwifatira umuziki wo kwisi yose , tuzagerageza kubereka bimwe mubimenyetso n’amagambo akoreshwa muri izi ndirimbo ziba zakonzwe n’aba bahanzi bakorana na Illumiti cyangwa se Satani nkuko bivugwa.
Nkuko bigaragara abantu benshi batuye isi,bumva ndetse bakanareba indirimbo gusa ikibabaje abenshi ntabwo  bumva neza cyangwa ngo basome amagambo agize indirimbo(Lyrics) kuburyo babasha kuvumbura  ibiba byihishe muri izi ndirimbo.Gusa inyinshi muri zo ziba zigararamo amagambo yo kuramya satani,kwigisha ubusambanyi,ni ibindi bimenyetso bikomoka kwa Satani.
Abantu benshi bakunda kwibaza impamvu mundirimbo nyinshi babonamo abahanzi banywa amatabi, abandi ukumva ngo bafashwe bafite ubiyobyabwenge,bakora ubusambanyi n’ibindi byinshi.Iyi nkuru yacu izagira ibice birenga 8,muntangiriro  tuzagerageza  kureba bimwe mubyo twafataho nk’ingero mu ndirimbo n’amagambo akoreshwa cyane.Tugiye kureba ingero:
Akenshi usanga indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare  ziba ziganjemo amagambo asa,ukibaza kuki bakunda kuyakoresha aho twavugamo nka “Rain Man”, usanga cyane mu ndirimbo zimwe na zimwe za Eminem,muri Umbrella ya Rihana na Jay-Z,Make it rain ya Fat Joe Lil wyne ,Blind Man ya Black Stone Cherry,Jamie Fox mu ndirimbo ye Yitwa RainMan aho aba avuga ati”Raiman Release me”Raimain ndekura”,Rainman ya Ya Boy, Mu ndirimbo yitwa D’Evils ya Jay-z aho aba arimo avuga ati “Dear God,i wonder u can Save me?..Illuminatti want my Mind,my soul and body,..Secret Society  trying to keep their eyes on me””Ugenekereje mukinyarwanda yagize ati”Mana Yanjye  ndibaza ko ushobora kuntabara”.Illuminatti irashaka ibitekerezo byanjye,roho yanjye n’umubiri wanjye,..Sosiyeti y’ibanga iri kugerageza kuncunga”.
Iyi Video nto irakwereka bimwe mubyo twababwiye.

Nkuko bigaragara muri iyi Documentaire,muri zimwe mu ndirimbo  hagaragaramo  amagambo nka “New world Order”,Secrety Society,Ella Ella,Umbrella .Aha rero wakwibaza ni kuki iya magambo agaruka mundirimbo z’abahanzi b’ibyamamare?Ukibaza kuki Rainman rigarukamo cyane kurusha andi?Mugice cyacu cya kabiri tuzabagezaho, n’impamvu baririmba Rainman.Ese Rainman baba bavuga ni muntu?Ella,Umbrella,New World oder byo bishatse kuvuga iki?Ntuzajye ugira igice na kimwe ucikwa kuko uzamenyeramo byinshi mu bibera muri uyu muziki dukunda twese ariko ukaba waramaze kugeramo abakozi ba satani.Tuzagaruka kandi kuri bimwe mubimenyetso mwabonye twaberetse ,tubasobanurire ibyabyo neza,n'impamvu bikorwa.
sources:Documentary/Illuminati-The Music Industry Exposed,www.farhankhan.com
Photos:Internet

click the links below to see also:


         signs of illuminati  images